Ubumenyi rusange ku mushinga (6) :

Gusesengura umushinga:

Iyo wakusanyije ibitekerezo neza ntibikurushya, iki gihe ntabwo uhimba kuko uba ufite amakuru yose ajyanye n'umushinga ushaka kuzakora.

Muri iri sesengura kandi niho ukora dosiye y'umushinga.

Iyo dosiye ushobora kuyitanga aho waka inguzanyo cyangwa indi nkunga cyangwa nawe ukayitunga bityo ukajya ukurikirana umushinga wawe uhereye ku byari byateganyijwe.

Ibice bigize dosiye y'umushinga.

Iyo ugiye kwaka inguzanyo, aho uyaka bagusaba ibisobanuro ku ngingo nyinshi zitandukanye.

Aha turashaka kuvuga ko dosiye y'umushinga igenda itandukanye bitewe n'abantu.

Muri rusange ariko hari ingingo zigarukamo arizo tugiye kurebera hamwe :

- Izina ry'umushinga (umutwe wa dosiye y'umushinga wawe) ni ryo ribanza.
- Umwirondoro wa nyir'umushinga,
- Ishyirahamwe cyangwa itsinda,
- Amazina,
- Igihe yavukiye,
- Aho atuye (aho ishyirahamwe rikorera),
- Umubare w'abanyamuryango,
- Abagize inama y'ubutegetsi n'aho batuye,
- Uburambe mufite muri uwo murimo (igihe mumaze muwukora) n'ikoranabuhanga mu micungire y'umushinga,
- Umutungo w'ishyirahamwe n'agaciro kawo,
- Ifoto y'umutungo yaryo,
- Umuntu ku giti cye,
- Izina,
- Igihe yavukiye,
- Amashuri yize n'akazi akora,
- Ubumenyi afite mumushinga,
- Umutungo afite n'agaciro kawo,
- Akarere umushinga uzakoreramo,
- Impamvu itumye ukora umushinga,
- Intego (Kuri nyir'umushinga , Ku karere: umushinga mwiza ufite akamaro ku karere ugiye kuwushyiramo,
- Isoko ry'umushinga.

Muri iyi ngingo usobanura neza abo ugeneye umusaruro wumushinga wawe.
Bishobotse ndetse wakwerekana n'umubare wabo.

- Ibiciro :
Abo mucuruza ibintu bimwe cyangwa byasimburana, ibanga ryihariye rizakoreshwa mu gucuruza ibintu bimwe cyangwa byasimburana, ibanga ryihariye rizakoreshwa mu gucuruza (stratégie de marketing) uburyo bwo kujyana umusaruro ku isoko.